IBY’INGENZI WAMENYA KU MUJYANAMA RUSANGE W’AKARERE KA NYABIHU,DUKUZUMUREMYI Eric

DUKUZUMUREMYI Eric ni muntu ki? Eric ni umwana wa Nyabihu wakuriye mu buhinzi, arabwiga kandi arabukora. Uyu munsi ni impuguke mu bucuruzi bushingiye ku buhinzi, umutoza wa ba rwiyemezamirimo n’umuyobozi uhuza abahinzi n’amasoko. Yifuza kwitura akarere imbaraga kamushyizeho, binyuze mu kunganira abaturage. Urugendo rw’amashuri Urugendo rwe rw’amashuri rwose rwibanze ku buhinzi n’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi: • EAV-Bigogwe: Yize ishami ry’Ubuhinzi, ahakura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2 in Agriculture). • IPRC Musanze: Yize Ubuhinzi no Kongerera Agaciro Umusaruro w’Ubuhinzi, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Advanced Diploma in Agriculture and Food Processing). • University of Technology and Arts of Byumba (UTAB): Yize Ubucuruzi bushingiye ku Buhinzi n’Ubworozi, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree in Agribusiness). • Kaminuza y’u Rwanda – CAFF (yahoze ari ISAE-Busogo): Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (MSc in Agribusiness) mu Bucuruzi bushingiye ku Buhinzi n’Ubworozi. Ibyo akora ubu • Nyarutarama Business Incubation Center (NBIC): Ni umutoza wa ba rwiyemezamirimo, abahinzi n’amakoperative; abatoza kwihangira imirimo, kongera umusaruro no kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi. • Deacomart Ltd: Ni umuyobozi w’ikigo gihuza abahinzi n’amasoko. • Travailler Ensemble Clinic: Ni umuyobozi ushinzwe gukurikirana imari no kugenzura imikorere muri iri vuriro riherereye i Musanze, mu Bukane. Uburambe mu kazi • World Vision na KOICA: Yakoranye na World Vision ku bufatanye na KOICA muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene, ahugura abaturage barenga 200. • Amahoteli: Yakoze mu mahoteli ari umuyobozi ushinzwe serivisi z’ibiryo n’ibinyobwa (F&B Supervisor). Ibindi • Amahugurwa mu gihugu hose: Yazengurutse uturere twose tw’igihugu ahugura abahinzi uko bahinga kinyamwuga, uko bashaka amasoko n’uko bagabanya umusaruro wangirika, by’umwihariko amakoperative akorera mu Karere ka Nyabihu (KOABURA na KOIBUMU), aho yabahuguye mu kwihangira imirimo no kongerera agaciro igihingwa cy’ibinyomoro, bakabitunganyamo imitobe, ku bufatanye n’umushinga SAIP ukorera muri RAB. Turajwe inshinga nokurushaho gushaka abafatanya bikorwa mubikorwa nkibyo bitez’imbere akarere kacu (ka nyabihu). Umusaruro w’ibikorwa bye • Abahinzi barenga 3,000 barahuguwe. • Ba rwiyemezamirimo barenga 500 baratojwe. • Ubucuruzi n’inganda 55 byarashinzwe kandi bigeze ku rwego rwo kwihaza.
Enjoyed this article?
Share it with your network and help spread eco-friendly farming insights.
